Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Karuganda ryitiriwe Mutagatifu Yozefu bakoreye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima/Ruhengeri

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuwa gatanu, le  06/06/2025 abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye rya KARUGANDA ryitiriwe Mutagatifu Yozefu,   riherereye muri Paruwase ya Nemba ,Diyosezi ya Ruhengeri  biga mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatandatu bakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, mu Ruhengeri.  Ni urugendo rusoza umwiherero bamazemo iminsi itatu, mu rwego rwo  kubafasha kwitagatifuza, kongera ubumenyi  bwa  Roho  ,gutegura ubuzima n’ imibanire y’abantu hanze y’ishuri  no  kwitegura neza ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro birangiza umwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye 2024/2025:

Umwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti:”Muri Umunyu w’isi” wagarutse ngingo zikurikira:

-Ntimukigane ibihe turimo Rom 12,1-2 Padiri Valentin NKOREYIMANA/Paroisse MURAMA

-Ubuhanga, gusenga n’urukundo rw’Imana /- Muri umunyu w’isi : Mr. Damien  HAKIZIMANA

– Umuhamagaro/ Ubuzima n’imibanire myiza n’abandi/ Amabonekerwa y’i Fatima : Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.  Padiri ushinzwe Ingoro ni we watuye Igitambo cy’Ukaristiya. Mu nyigisho yatubwiye ko urukundo n’imbabazi ni indatana, aho Yezu yabajije Petero ubugira gatatu : « Simoni mwene Yohani, urankunda ? », Ragira Intama zanjye.

Muri uwo mwiherero abanyeshuri bafashe imyanzurio ikurikira:

1.Gufata umwanya wo kwitekerezaho ,kwisuzuma no gukosora ibitaragenze neza mu mitekerereze no  migirire no kwiyemeza kutazabisubira.’

2.Kwirinda ingeso mbi z’ibihe turimo cyane mu rubyiruko:Ubujura kenshi bukoresheje ikoranabuhanga; ubusambanyi ,ibiyobyabwenge,ubutinganyi; ubucuruzi bw’abantu.

3.Gutsinda ubunebwe, irari, n’indi migirire mibi hisunzwe ijambo ry ‘Imana n ‘amategeko yayo, kujya inama nziza hagamijwe gutegura ejo hazaza heza binyuze mu konoza ubufatanye, ubuvandimwe ,amahoro gukundana nkuko Yezu Kristu yadukunze.

4.Guharanira kuba abakiristu babereye Imana n’abantu  n’igihugu cyacu ;

5.Guharanira kuba umunyu  n’urumuri by’isi

Muri uwo mwiherero kandi abanyeshuri bari Ivugururwa muri Roho Mutagatifu, bitegura gusenderezwa ku wa 8/6/2025 ku munsi mukuru wa Pentekosti,  bahawe isakaramentu rya penetensiya mu rwego rwo kwitegura neza uwo muhango wo kwakira ingabire za Roho Mutagatifu.

 

Uzabakiriho Joseph

 Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya KARUGANDA ryitiriwe Mutagatifu Yozefu.

Previous Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *