KORALI MAGNIFICAT YAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA KU NGORO YA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI WA FATIMA
Kuwa gatandatu, le 24 Gicurasi 2025, abagize Korali Magnificat bakoreye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya. Korali Magnificat igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 68 muribo harimo urubyiruko, abakuru, abikorera n’abakorera leta. Dore zimwe mu ntego za korali: kwitagatifuza, gufasha abakristu gusenga mu gihe cya misa, ndetse n’ahandi hahurira abakristu, twavuga nk’ibitaramo bisingiza Imana n’Umubyeyi Bikira Mariya. Korali Magnificat ikorera ubutumwa muri paruwasi katedrali ya Ruhengeri, yahawe na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE uyobora Ingoro ya Bikira Mariya ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘’Kuririmba muri Liturijiya inzira ngufi yo kwitagatifuza.’’ ndetse banasobanurirwa amateka y’ Ingoro yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.
Muri icyo kiganiro, Padiri yabasobanuriye itandukaniro riri hagati y’umuririmbyi muri liturijiya ndetse n’umuririmbyi usanzwe , hagendewe ku ntego, ubutumwa buri muri izo ndirimbo , amarangamutima ndetse n’imyitwarire ibaranga. Muri icyo kiganiro abaririmbyi babwiwe ko umuririmbyi muri Liturijiya aririmba agamije gufasha abantu kwegera n’Imana no gushyikirana na Yo, kandi akaririmba indirimbo zisingiza Imana zemewe na Kiliziya. Mugihe umuririmbyi usanzwe aririmba agamije gushimisha abantu, kwidagadura, no kwerekana impano ye. Muri icyo kiganiro, Padiri Ernest yakomeje kubasobanurira icyo Ijambo ry’Imana ritubwira ku ndirimbo, inama zireba abaririmbyi, ababyinnyi, abacuranzi n’abahanzi; bamwe mu batagatifu abaririmbyi bisunga, n’icyo Bikira Mariya asaba abaririmbyi.
Nyuma y’icyo kiganiro, abaririmbyi basobanuriwe amateka y’ Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, igihe yashingiwe ndetse n’umwihariko Bikira Mariya afite muri iyo Diyosezi ya Ruhengeri. Padiri yagarutse no ku mateka y’amabonekerwa y’i Fatima.
Mu gusoza abitabiriya binjiye mu Muryango w’Impuhwe basoza bahimbaza misa yayobowe na Padiri Ernest ari nawe wabafashije muri urwo rugendo nyobokamana.
Abayobozi ba korali Magnificat bashimiye Imana yabafashije kugira ngo urugendo rushoboke, bashimira Padiri wabafashije muri urwo rugendo, abagize uruhare bose kugira ngo bigende neza. Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, akomeze adusabire.
Yohani Bosco NIYONZIMA
Umuririmbyi wa korali Mgnificat.