Ishuri ryisumbuye rya KARUGANDA ryahimbaje Umunsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu,Umurinzi waryo

Sangiza abandi iyi nkuru

Ku wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024,Ishuri ryisumbuye rya KARUGANDA ryahimbaje Umunsi mukuru ngarukamawaka wa Yozefu Mutagatifu iri shuri ryiragije.Muri ibi birori,Umuyobozi waryo,Bwana UZABAKIRIHO Joseph yagaragaje ko bakomeye kuri gahunda bafashe yo gukorera umwiherero ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima,muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri ufasha abanyeshuri gusoza neza amashuri yisumbuye. Agaragaza ko isengesho ari inkingi ikomeye ku buzima bwa buri wese by’umwihariko ku banyeshuri baba bitegura gusoza amashuri yabo, bakagira umwanya wo gushimira Imana no kuyiragiza ibyo bizamini baba biteguye gukora, basaba Imana ngo izababe hafi.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wari Intumwa ya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA muri ibyo birori. Yatanze Isakaramentu ry’Ugukomezwa ku banyeshuri 30 biga muri iryo shuri abifuriza kuba intangarugero babikesha iryo sakramentu bahawe; kuba abagabo b’ukwemera aho bari, barangwa n’imyitwarire myiza no kuba abarezi b’abandi mu kwemera.

Intumwa y’Umwepiskopi yashimye gahunda iri shuri rifite ryo gufasha abanyeshuri barirangirizamo kwitabira umwiherero bakorera ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, abasaba kuyikomeraho kuko ifasha abanyeshuri mu myiteguro yo gukora neza ibyo bizamini batuje. Yabifurije gukomeza kugendera mu murongo Diyosezi ya Ruhengeri iha amashuri yayo wo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse no gushyira mu bikorwa insanganyamatsiko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda iri kugenderaho muri uyu mwaka w’amashuri y’«Umwana usukuye mu ishuri risukuye». Bakabishyira mu mpande zose z’ubuzima bwabo haba mu myigire, mu mibereho yabo, mu mitekerereze yabo, mu mikorere yabo, byose bigaragaza iyo suku mu buzima bwabo.

Yabijeje ubuvugizi ku mbogamizi umuyobozi waryo yagaragaje zirimo kuba iri shuri ritazitiye, kuba abanyeshuri bagorwa no kugera kuri poste de sante iri kure bakaba bifuza ko hashakwa uburyo ubuvuzi bwabegerezwa; kuba umuhanda Kaziba-Karuganda-Mataba udakoze neza; ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi aho ukunze kuba muke n’ibindi.

Ubwo buvugizi bwagarutsweho na Madamu UWAMAHORO Marie Thérèse Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke iri shuri riherereyemo hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi ritangirwa muri iri shuri.  Yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu burezi ayizeza kuzakomeza ubuvugizi. Yakanguriye abanyeshuri gukunda ishuri, asaba ababyeyi gukundisha abana kwiga.

Ishuri Ryisumbuye rya Mutagatifu Yozefu rya Karuganda ririmo abarezi 29 n’abanyeshuri 575 barimo abiga mu cyiciro rusange n’abiga mu mashami ane ariyo: MEG, MCE na HGL. Rifite abakozi bunganira 16.

Ni ibirori byaranzwe no guha umugisha ishusho ya Yozefu Mutagatifu iri shuri ryisunze; Igitambo cya Misa; gutanga ibihembo ku banyeshuri batsinze neza amasomo n’abitwaye neza kurusha abandi mu ngeri zinyuranye; gutanga ibihembo ku banyeshuri barirangirijemo umwaka ushize batsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye; gutanga ibihembo ku barezi batsindishije kurusha abandi; hatanzwe inyunganirangingo ku munyeshuri uryigamo ufite ubumuga bw’ingingo; hatangwa ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri babiri baturiye iri shuri biga mu mashuri abanza; imivugo; indirimbo; imbyino; imikino; gutanga impano n’ubusabane.

Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo Padiri Célestin MBARUSHIMANA ushinzwe amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri n’abandi bapadiri bashinzwe amashuri Gatolika mu maparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri, abayobozi b’ibigo by’amashuri binyuranye, abayobozi mu nzego zinyuranye  za Leta mu Karere ka Gakenke, abanyeshuri, abarezi, ababyeyi, abakristu bahagarariye abandi muri Santarali ya Karuganda iri kwitegura kuba Paruwasi na yo yiragije Yozefu Mutagatifu n’abandi.

Marie Goretti Nyirandikubwimana

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *