Abagize Ihuriro ‘’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima’’ batangije iryo huriro mu ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Visenti wa Pawulo Muhoza

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, i saa kumi n’imwe z’umugoroba, bamwe mu bagize Ihuriro  ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima (Fraternité Notre Dame de Fatima)  batangije iryo huriro mu ishuri ryisumbuye rya  Mutagatifu Visenti wa Pawulo Muhoza,  (Ecole Secondaire  Saint Vincent),  riherereye muri Paruwase Catedrali ya Ruhengeri.  Ryari itsinda ry’abantu batandatu barimo  Padiri Ernest NZAMWITAKUZE umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima akaba na Ominiye w’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, Abihayimana 2,  umubyeyi 1 n’abagize urubyiruko 2.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya  cyatangiye saa kumi nimwe z’ umugoroba (5:00 PM). Twahimbaje Misa y’uwa kane w’icyumweru cya kabiri gisanzwe, umwaka C. Padiri Ernest watuye igitambo cy’Ukaristiya yagarutse ku masomo y’umunsi, mu nyigisho atubwira ko Yezu Kristu ari umuherezabitambo mukuru, w’intungane, w’umuziranenge kandi w’umuzirabwandu. Uwo muherezabitambo Yezu Kristu ni We Mukiza wacu, adukiza ubumuga bwacu bw’umubiri n’ubwa roho. Padiri yadushishikarije kugana Yezu kenshi kugira ngo natwe adukize roho mbi n’ikitwa ikibi cyose.

Mbere y’uko twakira umugisha usoza igitambo cy’Ukaristiya, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Visenti wa Pawulo Mama Clementine GASINGIZWA, yahaye ikaze abagize Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, asaba ko bakwibwira abanyeshuri.  Habayeho kwibwirana, nyuma yaho  Padiri avuga mu nshamake ko  Ihuriro ryashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umwepiskopi wa Diyosezi ya RUHENGERI. Ihuriro ryatangiye kuwa 13 Gicurasi 2022, ubu ribarizwa muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri no mu Iseminari nto ya Nkumba. Padiri yasabye ko  abifuza kwinjira muri iryo huriro baza gusigara, bakaganirizwa birambuye.

Nyuma ya Misa, abasigaye baganirijwe na Mama  Donatille NYIRAHABIMANA umwe mu bagize Ihuriro ry’inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima , yagarutse ku mateka ya Fraternité Notre Dame de Fatima yibanda cyane cyane ku mpamvu zatumye iri Huriro rishingwa muri Diyosezi ya Ruhengeri,  harimo kumva neza uruhare n’umwanya w’Umubyeyi Bikira Mariya mu icungurwa rya bene muntu, kwiyambaza no gushishikariza abakristu kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, byumwihariko havugwa ishapule na Rozari Ntagatifu. Mama Donatille yongeye kutwibutsa ko Umubyeyi Bikira Mariya akunda urubyiruko agaruka ku mabonekerwa atandukanye yagiye aba hirya no hino ku isi, aboneraho no gusaba urwo rubyiruko rw’abanyeshuri kwinjiza Umubyeyi Bikira Mariya mu buzima bwabo kuko ari we uzabafasha gutsinda ibigeragezo bahura nabyo muri ubu buzima.

Mugusoza umubikira yabasobanuriye ibice bigize isengesho rikorwa na Fraternité Notre Dame de Fatima, amatsinda atandukanye duhuriramo arinayo tuvugiramo Rozari Ntagatifu n’ibindi bice by’ubutumwa biranga Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.

Abanyeshuri baribitabiriye bari 125, baboneyeho bitorera ababahagarariye mu Ihuriro ryari ritangiye  mu kigo cyabo.

Hatowe aba bakurikira:

Umuyobozi:

Kanyange Isabelle wiga mu mwaka wa 5 ishami MCB,  Paruwasi ya Ruhengeri

Umuyobozi wungirije:

Nyiramugisha Vestine wiga mu mwaka wa 4 ishami MCB,  Paruwasi ya Ruhengeri

Umwanditsi:

Umulisa Bernice wiga mu mwaka wa 2, Paruwasi ya Runyinya/ Diyosezi ya Byumba

Umubitsi:

Umubyeyi Benitha wiga mu mwaka wa 5 ishami MPC, Paruwasi ya Ruhengeri

 Abajyanama:

 Abera Bless wiga mu mwaka wa 6 ishami MPC, , Paruwasi Nyakayaga/ Diyosezi ya Byumba

 Gisubizo Sapiens wiga mu mwaka wa 4 Ishami MCB, ukomoka muri Paruwasi ya Ruhengeri.

Bikozwe na Gloria TWAGIRAMUNGU

Urubyiruko mu Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.

Previous Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *