Abakristu ba paruwase ya Murama bakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwakazi wa Fatima mu Ruhengeri

Sangiza abandi iyi nkuru

Kuri uyu wa gandatu, kuwa 18 Mutarama 2025, abakristu ba paruwase ya Murama, Diyosezi Ruhengeri, baherekejwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri iyo paruwase bakoze urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, mu Ruhengeri. Ni urugendo abakristu bose ba paruwase ya Murama biteguye igihe kirekire nk’uko byemezwa n’umuyobozi wungirije w’Inama nkuru ya paruwase ya Murama, Madamu Caritas MUKAMANA :

 « Uru rugendo twarwiteguye igihe kirekire, kuko rwemejwe n’abagize inama nkuru ya paruwase yacu mu mwaka ushize (2024) hagamijwe kurushaho kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya ariko cyane cyane mu rwego rwo kurushaho kwitegura kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Lurude, waragijwe Paruwase yacu, duhimbaza tariki ya 11 Gashyantare buri mwaka. Bityo, twiyemeje ko uru rugendo ruzajya ruba buri mwaka, kuwa gatandatu w’icyumweru cya 3 cy’ukwezi kwa mbere, twitegura guhimbaza bya hafi umunsi mukuru wa paruwase yacu. Birumvikana rero ko umwaka utaha tuzarukora ku itariki ya 16 Mutarama 2026 ».

Si ibyo gusa, kuko mu rwego rwo kurushaho kwitegura urwo rugendo, kuva kuwa mbere tariki ya 13 Mutarama 2025 kugeza ku ya 17 Mutarama 2025, abakristu bagiye bahabwa isakaramentu rya penetensiya mu matsinda atandukanye bahuriramo kandi bagahabwa inyigisho zinyuranye zibashishikariza gutegura imitima ya bo kugira ngo urugendo rutagatifu ruzababere ingirakamaro.

Nk’uko umunyarwanda abivuga, iminsi iba myinshi, igahimwa n’umwe gusa ; umunsi abakristu benshi ba paruwase ya Murama bari bategereje n’amatsiko menshi warashize uragera, maze kuwa gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025, mu gitondo cya kare, abakuru n’abato, abakecuru n’abasaza, urubyiruko n’abana bahurira kuri paruwase, bavugira hamwe isengesho ribaherekeza maze batangira urugendo ubwo, barangajwe imbere n’umusaraba wa Yezu, ikimenyetso cy’ugucungurwa kwacu. Mu nzira, bagiye bahura n’abandi benshi biteguye gufatanya na bo urugendo. Maze ahagana  saa moya za mugitondo, abo bari baturutse kuri paruwase bagera i Nyakinama (mu Kampara), bahura n’itsinda riturutse Cyanika na Rugera ; arega riba ribaye itsinda rinini ! Bose baboneza kaburimbo yose ariko baririmba bataramira Umubyeyi watubyariye Jambo. I saa mbiri ziburaho mike, bageze mu Muko, bahura n’abaturutse kuri Nkurura. Bari bamaze kuba imbaga nini, kuburyo imodoka zanyuraga mu muhanda Musanze-Vunga zagorwaga no kubona aho zinyura ; abapolisi bo mu muhanda bo bari bafite akazi gakomeye, ariko baradufashije kugira ngo urugendo rugende neza.

Saa tatu zuzuye, abo bakristu batagira uko basa basesekaye ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, bakirwa neza na Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, umuyobozi w’Ingoro.

Abakristu ba paruwase ya Murama, ku Ngoro ya Bikira Mariya i Fatima mu Ruhengeri

Uru rugendo rwabaye ruhire, dore ko rwabaye mu gihe Kiliziya iri mu mwaka wa Yubile y’impurirane : imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu, n’imyaka 125 inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda. Twibuke ko kubera iyo Yubile, hafunguwe imiryango y’impuhwe z’Imana muri za kiliziya zitandukanye. Muri Diyosezi yacu imiryango y’impuhwe z’Imana yafunguwe muri paruwase katedarali ya Ruhengeri ndetse na paruwase ya Rwaza (paruwase nkuru muri diyosezi yacu), ifungurwa na Nyiricyubahiro Myr Vesenti HAROLIMANA . Ni muri urwo rwego, abo bakristu bari bagize amahirwe yo kugera kuri paruwase Katedarali, bayabyaje umusaruro kuburyo bwuzuye, maze bakanyura mu muryango w’impuhwe. Ni umuhango wayobowe na Padiri Ernest, umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya. Yabanje gusobanurira abo bakristu bari bahagaze imbere y’umuryango wa Kiliziya, igisobanuro cy’umuryango w’impuhwe, hanyuma baterwa amazi y’umugisha, abibutsa batisimu bahawe, maze binjira mu Kiliziya banyuze mumuryango w’impuhwe, barangajwe imbere n’abapadiri bakorera ubutumwa muri paruwase ya Murama.

Abakristu ba paruwase ya Murama, banyuze mumuryango w’impuhwe z’Imana

Nyuma yo kunyura mu muryango w’impuhwe z’Imana, abakristu bongeye guhurira ku Ngoro ya Bikira Mariya, maze bavugira hamwe ishapule bifashishije amibukiro yo kwishima. Ishapule yatewe n’abakristu(abalayiki) ubwabo. Nyuma y’ishapule bahabwa inyigisho yerekeye ku mabonekerwa yabereye i Fatima mu gihugu cya Porutigali. Padiri Ernest watanze iyo nyigisho yayihaye insanganyamatsiko igira iti : « mbikesha iki kugira ngo Nyina w’umutegetsi wanjye angenderere ? » (Lk1, 43)

 Yasobanuriye abakristu ko Diyosezi yacu ya Ruhengeri ifitanye igihango gikomeye n’Umubyeyi Bikira Mariya, dore ko yo ubwayo yiragije uwo mubyeyi, Umwamikazi wa Fatima, ndetse n’amaparuwase ya yo 10 muri 16 akaba yararagijwe uwo Mubyeyi harimo na Murama yaragijwe Bikira Mariya umwamikazi wa Lurude.

Akomeza agira ati : « reka twibande kuri Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, waragijwe diyosezi yacu ». nk’uko Elizabeti mutagatifu abivuga, Bikira Mariya ni nyina w’umutegetsi wacu (Lk1, 43) njye naba ndinde ngo mufate nk’umugore usanzwe ? uyu Mubyeyi, i Fatima,  yabonekeye abana batatu ari bo : Hacinthe, Francisco na Lucie. Hari mu mwaka wa 1917 Gicurasi tariki ya 13. Yasabye abo bana kujya bahurira aho hantu kuri iyo tariki ya 13 buri kwezi, kugera mu kwezi k’ukwakira, uwo mwaka. Kuri iyo tariki mu kwezi kwa Nyakanga, yabahishuriye ko isi niyegurirwa umutima we utagira inenge bizahosha intambara ya mbere y’isi, yariho iba muri icyo gihe. Mu kwezi kwa Kanama, abana bashyizwe mu buroko. Ni muri uko kwezi kandi, Umubyeyi yasabye kubakirwa ingoro, yagombaga kumwitirirwa aho i Fatima.

Muby’ukuri. Amabonekerwa y’i Fatima yamaze amezi atandatu kuko yatangiye ku itariki 13 Gicuransi, akarangira ku itariki ya 13 Ukwakira. Kuri uyu munsi wa nyuma w’amabonekerwa, i Fatima hari hakoraniye abantu basaga ibihumbi mirongo irindwi.  Nyamara, siko bose bari baje kubera ukwemera bafite, ahubwo bamwe bari baje gushungera, abandi bakavuga ko baje guhinyuza abo bana bari bameze nk’abari gukina ikinamico. Gusa nanone ntitwakwibagirwa ko hari benshi bari baje bafite ukwemera kandi bafite ibyifuzo bifuza gutura uwo mubyeyi kandi bizeye gusubizwa. Uwo munsi, i Fatima haguyue imvura nyinshi kandi y’umuriri, nyamara abantu ntibarambiwe. Ahagana saa 12h00, Lucie ariyamirira ati : « Nimuceceke ». Isura ye ihinduka ukundi, maze atangira kuganira n’umubyeyi Bikira Mariya. Uwo Mubyeyi yamuhishuriye izina rye, ati : « ndi umwamikazi wa Rozari ». Luciya yari afite byinshi byo gutura umubyeyi ariko yabibumbuye mu ngingo ebyiri z’ingenzi : gukiza abarwayi benshi no guhindura abanyabyaha. Uwo munsi i Fatima habaye ibitangaza byinshi. N’ubwo imvura yaguye cyane kandi ikabanyagira, bose batashye bumutse, ntan’umwe utose mbese nk’aho izuba ryaba ryiriwe riva. Ikindi kandi, abarwayi benshi bari bafite ukwemera barakize. Ngo humvikanye umuririmo w’amajwi y’abari bateraniye aho bagira bati : « igitangaza, igitangaza, igitangaza !!! ». ubuhamya dukesha se wa Yasenta, butubwirako humvikanye kandi umuntu wavuze n’ijwi riranguruye, akatura ibyaha bye, akabyihana kandi akabisabira imbabazi. Mbega ibyizaa !!! birumvikana ko ibyifuzo bya Luciya byinshi byasubijwe. Abana bose rero uko ari batatu batashye bishimye kuko umubyeyi Bikira Mariya yari yabakoreye ibyo bamusabye kuva yatangira kubabonekera : gukora ibitangaza, bigatuma amabonekerwa y’i Fatima yemerwa.

Nyuma y’amabonekerwa yabereye i Fatima rero, Fransisko na Yasenta batabarutse bakiri bato nk’uko Umubyeyi Bikira Mariya yari yarabibamenyesheje. Luciya we yakomeje kwamamaza umutima utagira inenge wa Bikira Mariya.  Nk’uko Mutagatifu Marigarita Mariya Alakoke yari yarahawe ubutumwa bwo kwamamaza Umutima Mutagatifu wa Yezu, niko na Lusiya yahawe ubutumwa bwo kwamamaza Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Iyo mitima yombi irasobekeranye  kandi uyisunze, ntahungabana.

Iyi nyigisho nziza kandi yafashije cyane abakristu, yakurikiwe n’igitambo cya Misa cyahimbajwe na padiri Ernest, umuyobozi w’Ingoro, akikijwe na Padiri Viateur NDABIZI (padiri mukuru wa paruwase Murama), Padiri Valentin NKOREYIMANA na Padiri Alfred HABANABAKIZE, bose bakorera ubutumwa muri paruwase ya Murama. Hari kandi na Fratri Firmin IRAGUHA, uri mu mwaka wo kwimenyereza ubutumwa bwa gisaseridoti muri paruwase ya Murama.

Mbere yo guhabwa umugisha usoza igitambo cy’ukaristiya, Padiri Ernest yashimiye abakristu n’abapadiri ba paruwase ya MURAMA, uko bitabiriye urugendo nyobokamana ari benshi, bigaragaza ko barwiteguye neza kandi bakaba bakunda by’ukuri Umubyeyi Bikira Mariya. Padiri Viateur, Padiri mukuru wa paruwase ya Murama yashimangiye ko urwo rugendo nyobokamana ruzera imbuto nyinshi muri paruwase ya Murama ari kubashoboye kurukora ndetse no kubasigaye i muhira kubera impamvu zitandukanye. Madamu Caritas,  umuyobozi wungirije w’inama nkuru ya paruwase, atumiwe na Padiri mukuru yarekanye  abakristu bose bari bitabiriye, abinyujije mu masantarali bavukamo ndetse n’abanyamurama kimwe n’inshuti za bo batuye mu mujyi wa Musanze bari baje kwifatanya natwe. Tugenekereje urugendo rwari rwitabiriwe n’abasaga 600. Mu gusoza yibukije ko urungendo nyobokamana rwari rwakozwe uwo munsi rutegura urundi ruzakorwa n’abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri muri  Werurwe 2025 i Kibeho, na Paruwasi ya Murama tukazarwitabira.

Igitambo cya Misa cyahumuje ahagana saa 13h30’ abakristu bacinya akadiho bishimira ingabire bari baronse uwo munsi, maze ahagana saa 14h00’ basubira mu ngo za bo banezerewe.

Twibutse ko paruwase Murama ari imwe mu maparuwase 16 ya diyosezi ya Ruhengeri. Yavutse tariki 14 Ukuboza 2019, ubu ikaba iri guhimbaza isabukuru y’imyaka itanu. Iherereye mu ntara y’Iburengerazuba, akarere ka Nyabihu, umurenge wa Rugera. Ubu, ifite abapadiri bakoreramo ubutumwa 3, umufratri uri muri stage, ingo zigera ku 2000 zirimo abakristu bagera ku 7000. Ifite amasantarali 4 ariyo : Murama, Nkurura, Rugera na Cyanika. Ihana imbibi na paruwase Busogo, Nyakinama, Ruhengeri na Rambura (yo muri diyosezi ya Nyundo).

                             Bikira Mariya Umwamikazi wa Lurude, udusabire !!!!!

                              MURAMA, Le 24 Mutarama 2025

                             Padiri Valentin NKOREYIMANA

Previous Article
Next Article

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *