Misa y’umugoroba utwinjiza mu munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, le 13/05/2025
Ku mugoroba tariki ya 12 Gicurasi 2025 kuri Paruwasi Katedrale Ruhengeri, Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yayoboye Misa y’umugoroba yinjiza abakristu mu munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, uyu munsi mukuru wa Diyosezi uba buri mwaka tariki ya 13 Gicurasi. Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ni umwihariko wa Diyosezi ya Ruhengeri kuko Diyosezi yose yaragijwe uwo Mubyeyi. Mu ntagiriro y’igitambo cya Misa Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA yibukije abakristu impamvu ya Misa y’umugoroba ubanziriza uwo umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Yagize ati “Ku isi hose ku itariki ya 13 Gicurasi buri mwaka hizihirwa umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Ni akamenyero keza rero ku nshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ko ku mugoroba ubanziriza umunsi mukuru bataramira Umubyeyi Bikira Mariya, bakamutambagiza bamuha icyubahiro akwiye nk’umubyeyi w’Imana”.

Mu nyigisho ya Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yatangiye asubira mu magambo Bikira Mariya aboneka muri Yohani;2:5 “Icyo ababwira cyose mugikore”. Abana baberewe no kugira Bikira Mariya nk’Umubyeyi bakereye gutaramira uwo mubyeyi. Igitangaza cyo mu bukwe bw’ i Kana kigaragaza ko ahari Yezu na Bikira Mariya nta kihabura. Mubutumwa dufite Imana ntihwema kudukorera ibitangaza byose tubikesha ubuvugizi bw’Umubyeyi Bikira Mariya twiragije. Umubyeyi Bikira Mariya aragwa n’urukundo, aduhoza ku mutima. Isengesho dutura Yezu twisunze umubyeyi we rimugeraho nta nkomyi. Bikira Mariya ni umubyeyi ufite amagambo make ariko buri jambo rifite uburemere, rifite icyo rivuze. Iki gitangaza cyo guhindura amazi divayi nticyari kitezwe ariko kubera ukwemera ibyo Yezu yavuze abaherezaga barabyumvise babikora nta gushidikanya. Ukwemera kutwumvisha ibyo ubwenge bwacu budashyikira. Aha niho tubonera ko hari byinshi twivutsa kubera kutemera no kwanga kumvira icyo Yezu atubwiriza. Abantu b’i Kana bumviye ibyo Yezu yababwiye byose.
Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yibukije ko muri Kiliziya hari ubukwe, ibirori bitandukanye. Hari Yubile y’impurirane mu Rwanda, Imana yaduhaye Papa Leo wa 14. Byose ni ukubishimira Imana kandi dukomeza kwiyambaza Bikira Mariya ngo akomeze atuvugire kugirango ubwo bukwe bwose bukomeze kugenda neza kandi afashe na Papa wacu mushya kuyobora neza Kiliziya ya Nyagasani.
Kubera imvura yaguye igihe cy’umutambagiro kigeze, igitaramo cyakomereje mu Kiliziya, ahavuzwe ishapure, kigasozwa no kuvuga Manyifikati.
Ifatima.net