Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, kuwa 13 Gicurasi 2025
Ku isi yose muri Kiliziya Gatorika kuri uyu wa 13 Gicurasi 2025 hizihijwe umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, by’umwihariko muri Diosezi ya Ruhengeri ni umunsi udasanzwe kuko Diyosezi ya Ruhengeri ndetse na paruwasi Katedrale ya Ruhengeri byaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Kuri iyi tariki ya 13 Gicurasi buri mwaka ni umwihariko wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Igitambo cya Misa cy’uyu munsi mukuru cyayobowe na Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Muntangiriro Myr Gabin BIZIMUNGU yatangiye asaba abakristu kwifuriza Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA umunsi mwiza, abasaba kandi no kuwifuriza abasaseridoti, abihayimana n’abakristu muri rusange. Uyu munsi mukuru kandi witabiriwe n’abasaseridoti bose bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri nyuma yo kuva mu nama bari bamazemo iminsi ibiri bari kumwe n’Umushumba wabo wa Diyosezi ya Ruhengeri. Muri iyi ntangiro kandi Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA nawe yifurije abakristu bose bo muri Diyosezi ya Ruhengeri umunsi mukuru mwiza wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Abakristu bakereye guhimbaza umubyeyi Bikira Mariya. Yongeye kwibutsa abaseseridoti ko ubutumwa bafite bakorera imbaga y’Imana babukora neza byose babikesha Umubyeyi Bikira Mariya udahwema kubasabira.

Mu nyigisho ya Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA, yibukije ko muri iyi si duhora tugeragezwa ariko kubera ko dufite urutare twegamiye niyo mpamvu duhorana ibyishimo. Mu gihe cy’amabonekerwa y’ i Fatima hari ibibazo by’intambara byaherekezwaga n’ibindi bibabzo bizishamikiyeho nk’ibyorezo, inzara, ubukene n’ibindi. Muri cyo gihe kandi hari n’ubuhakanyi, abantu barateye Imana umugongo. Bikira Mariya rero yaje muri ibyo bihe byari bikomeye, abazanira amahoro, ihumure no kubereka inzira izabageza ku mahoro nyayo. Bikira Mariya abonekera abana batatu Lusiya, Yasenta na Fransisko ubwa 4 yashishikarije abantu gusenga kandi bagasenga cyane kubera abanyabyaha. Muri iki gihe hari abasuzugura Imana bateye Imana umugongo, no kutumvira Imana, ibyo byose nibyo bidukururira ibyago. Ingo muri iki gihe zisigaye zirimo amakimbirane, usanga amagambo babwiranaga meza mu ntangiriro z’urukundo rwabo barayasimbuje urwango bityo bakabura amahoro mu rugo. Ibyo bibazo rero byose tubiture Imana dusenge kandi duhinduke, dusenge by’ukuri nta buryarya. Isengesho ry’ukuri rihindura indoro maze rigahanagura umwanda w’ibyaha uturimo wose. Ni ngobwa ko duzirikana ko Misa ntagatifu ariryo sengesho rikuru. Bikira Mariya yashishikarije abana batatu b’ i Fatima isengesho bavuga Rozali. Isengesho ni ubuzima. Umwepisikopi kandi yibukije ko Kiliziya iri mu byishimo byo kubona umushumba mushya Papa Leo wa 14, bityo ko ari kumusabira ku mubyeyi Bikira Mariya ngo amafashe ubutumwa Nyagasani yamuhaye azabusohoze neza . Birakwiye kandi dukomeze dusabire abari mu bibazo by’intamabara cyane cyane muri aka karere kacu, urugero nko muri RDC. Umwepisikopi yasoje inyigisho yifuriza abakristu kugira amahoro akomoka ku Mana.
Umwepisikopi mu ijambo yageje kubitabiriye kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima yongeye kugaruka ku ishingwa ry’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri. Ni Ingoro yashinzwe kandi itahwa ku itariki ya 11 Gashyantare 2001 ari nabwo Diyosezi ya Ruhengeri yaragijwe Bikira Mariya umwamikazi wa Fatima ngo ayibere umurinzi n’umuvugizi. Mu mwaka wa 2017 Kiliziya y’isi yose yizihije Yubire y’imyaka 100 y’amabonekerwa y’ i Fatima muri Porutigali. Muri iyo Yubire yizihijwe ku itariki ya 13 Gicurasi 2017, Umwepisikopi ari kumwe n’abandi bakristu bake byashobokeye bifatanyije n’abandi bakristu muri ibyo birori bya Yubile i Fatima muri Porutigali, uwo munsi nibwo yaboneyeho kongera gutura isengesho ryihariye umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima Diyosezi ya Ruhengeri no kumusaba gukomeza kuba hafi yayo. Ku itariki ya 20 Gicurasi 2017 nibwo Diyosezi yizihije iyo Yubile, uwo munsi nibwo Umwepisikopi yatangaje ko Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima/Ruhengeri ishyizwe mu rwego rwa Diyosezi.
Kubera ubutumwa butangirwa ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima kandi bufitiye akamaro abahagana, mu rwego rwo kuyimenyekanisha hirya no hino Umwepisikopi ku itariki 13 Gicurasi 2022 yashinze Ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima (Fraterinité Notre Dame de Fatima), iri huriro rimaze kugaba amashami hirya no hino mu maparuwasi no mu bigo by’ amashuri byo muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yashimiye Ihuriro aho rigeze rikora kandi arisaba gukomereza aho kugirango ubutumwa bwa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima bugere henshi hashoboka.
Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima/Ruhengeri imaze gutera intabwe ishimishije mu butumwa bwayo kandi yatangiye kumenyekana no ku isi yose, ni muri urwo rwego tariki ya 1 Ukwakira 2024 “Academie pontificale” ya Bikira Mariya yayishyize ku rutonde rw’Ingoro za Bikira Mariya zizwi ku isi hose. Hakurikijwe igihe Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima/Ruhengeri yatangiriye birumvikana ko umwaka utaha tariki ya 11 Gashyantare 2026 izaba yujuje imyaka 25. Kubera iyo mpamvu Umwepisikopi yatangaje ku mugaragaro umwaka wa Yubile y’ishingwa ry’ Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, insanganyamatsiko ya Yubile ni “Twumvire Umubyeyi Bikira Mariya, dusenga kandi twihana“, iyi Yubile izizihizwa ku mugaragaro mu byishimo ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamkikazi wa Fatima tariki ya 13 Gicurasi 2026. Umwepisikopi yasoje ijambo yari yageneye abitabiriye umunsi mukuru abashimira uburyo bitabiriye kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.
ifatima.net